Ibiribwa bivura (6) :

Inanasi :

Inanasi igira akamaro mu kunganira igogorwa.

Indwara zivurwa n'inanasi: ukutajya mu mihango, guhinda umuriro, kugugara, ipfuruta, ubufufumange, iyandura ry'urwungano rw'inkari, kuribwa mu myakura, isepfu n'ubwangati, inbicurane na sinuzite, kubura vitamini C.

Inanasi ivura inzoka zo mu nda kandi igatuma umuntu ayobokwa ikanagirira akamaro abari kuri gahunda yo kugabanya umubyibuho ndetse ifasha mu kuboneza iruba(libido).

Nunywa imiti, ujye wibuka kurenzaho akananasi bizatuma umubiri wakira neza iyo miti cyane cyane impashyamikorobe.

Inkeri :

Inkeri zifasha mu kugira imbaraga n'uburanga.

Umumaro w'inkeri: Inkeri zoza umubiri, zigatera imbaraga kandi zigatuma umuntu agira isura nziza.

Inkeri zivura: rubagimpande, amazi aza mu ngingo, impiswi, igifu, kubyimba mu kanwa (ishinya, umuhogo), ubusatagurike ku mubiri n'ibindi nk'ibyo. Inkeri zoza mu kanwa, zivura gute n'umwijima.

Uko umuti ukoze mu nkeri utegurwa: Kugira ngo umubiri wawe worohe, uwusukure kandi ugire isura nziza, ufata garama 400 z'inkeri zihishije.

Ufata umutobe w'inkeri ukavanga n'amata ku buryo bungana (uyu muvango niwo wisiga ku mubiri nk'uwisiga amavuta).

Ufata garama 50 z'ibibabi ugashyira muri litiro imwe y'amazi (ufata udukombe 4 ku munsi).

Inturusu (Intusi) :

Inturusu ifasha mu kuvura indwara z'ubuhumekero cyane cyane gapfura na asima.

Gutegura umuti ukoze mu nturusu n'uko ukoreshwa: Ufata amababi y'inturusu ukayacanira mu mazi, gushyiramo ubuki maze ukajya unywa uudukombe 3 ku munsi.

Amababi y'inturusu akungahaye cyane ku mavuta yifashishwa mu kuvura indwara nyinshi zirimo izandura n'iz'ubuhumekero. Ashobora gukoreshwa nk'umuti uvura indwara zitandukanye nk'inkorora, gapfura, indwara zifata mu muhogo, ibicurane n'izindi.

Nanone inturusu ikoreshwa mu buryo bw'ifu cyangwa se nk'umuti unyobwa (sirop).

Mu gihe ubabara mu gatuza, ishobora kwifashishwa nk'umuti bisiga cyangwa pomade.

Mu gihe wafunganye amazuru cyangwa se urwaye ibicurane, inturusu irifashishwa kugira ngo amazuru afunguke.

Inyanya :

Inyanya ni ikiribwa gituma umuntu agira itoto. Inyanya zahinzwe ku buryo bw'umwimerere (zitatewe umuti mvabutabire) zirwanya indwara nyinshi: .

Kurwanya inkorora;
Kurwanya ivata cyangwa ururenda rwo mu muhogo;
Gusubiza ibibazo by'agasabo k'indurwe;
Kuvura indwara ya gute (kareko);
Gukingira kanseri (iyo uzirya kenshi). .

Icyitonderwa: Birushaho kuba byiza kurya inyanya ari mbisi, kandi umuntu akirinda kuzirya hamwe n'imbuto zikarishye nk'indimu, pamperemuse, amacunga n'izindi. .

Source: ........